FDLR : Uwagumiwe n`amenyo n`amazi aramuhagama !

FDLR : Uwagumiwe n’amenyo n’amazi aramuhagama !
Publié le 7 avril 2015 par veritas
Abasore ba FDLR mu mashyamba ya Congo
Banyarwanda, Banyarwandakazi, abari mu gihugu no hanze y’igihugu cyacu cy’u
Rwanda, abakuru n’abakiri bato ; turagirango twibukiranye tunashishoza neza ku
mahano akomeje kugwirira abanyarwanda cyane cyane impunzi z’abanyarwanda ziri
hirya no hino kw’isi ariko by’umwihariko ku mpunzi ziri mu mashyamba ya Congo. Iyo
murebye ibiri kuba cyangwa se mukumva ibivugwa ku gihugu cyacu cyangwa se
mukareba ibiri kugirirwa abanyarwanda muri kino gihe, murareba mugasanga umuti
waba uwuhe? Murabona amaherezo arayahe? Kuko buri munyarwanda aho ari hose
arabangamiwe cyane kuburyo burenze akabarore kabone n’ubwo waba uri
umunyarwanda uri hanze y’igihugu cyangwa se uri imbere mu gihugu, buri wese
amerewe nabi kuburyo ntawe ushobora gutabara undi muribo!
Dutekereze icyakorwa n’uburyo twakwimenya, tugendeye ku mateka y’igihugu cyacu kuko
niho dushobora gusanga umuti wikibazo abanyarwanda bafite. Imyaka igiye gushira ari 42
igihugu cyacu kigushije ishyano ryo kutagira Diplomatie iboneye, kandi tuzi neza ko
Diplomatie ari imwe mu nkingi ikomeye ya demokarasi mu bihe tugezemo. Duhereye ku
ihirikwa ry’ingoma ya cyami yari yarimitse akarengane n’irondakoko mu banyarwanda,
hagakurikiraho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Republika na Demokrasi muri 1973 ubwo
habagaho Coup d’Etat yishe urubozo Kayibanda Gregoire (Le père de l’indépendance)
hagataho iyicwa rya Perezida Habyarimana Yuvenali mu mwaka w’1994, ubona ko u
Rwanda rwaguye mu icuraburindi, kugeza amajyingo aya rukaba rukibundikiwe n’uwo
mwijima! Mu mwaka w’1994, habayeho ruhurura y’amaraso, abantu benshi babura ubuzima
bwabo kubera kubura ubwenge n’ubushishozi byakubitiyeho no kubura diplomatie ihamye,
ibyo byose byagushije ku isubiranamo no kurimburana.
Nyamara biragaragara ko abari inyuma y’izo mvururu bishakiraga ubutegetsi, abandi
bakagombye kurwana k’ubusugire bw’igihugu bafashwe n’umururumba w’ibintu, bibagirwa
agaciro k’igihugu, bituma bagitanga kigwira mu maboko y’agatsiko k’amabandi yaravuye mu
gihugu cya Uganda kayobowe na Paul Kagame; ako gatsiko kaje kanaje, kuko kakimara
kwicara ku ntebe y’ubutegetsi kiyemeje kujya gatamika ba mpatsibihugu b’abicanyi
umutungo gasahuye muri Congo kugirango kabone uko karimbura abanyarwanda nta
mpuhwe, gakingiwe ikibaba n’abo gasahurira uwo mutungo! Iyo ni mwe mu mpamvu
yatumye abanyarwanda batorongera bahunga ako gatsiko k’abicanyi kari kamaze
kwigarurira u Rwanda berekeza iya Zaïre ariyo yahindutse Congo ubu. Abanyarwanda
bahungiye muri Zaïre bahuye n’akaga gakomeye, cyane cyane abanyuze mu gice cyo mu
majyarugu.
Banyarwanda, banyarwadakazi, tugomba gushishoza neza ejo tutazaba nkaba Israêl
bamaze imyaka 40 mu rugendo kubera ubugoryi bagize ndetse no kugomera Imana
byatumye ibahana ; murabiziko Imana yivugiyeko itemera ikigoryi! Ese aho abanyarwanda
bo ntabwo baba ari ibigoryi? Kuko hari ibimenyetso byigaragaza mu myitwarire
y’abanyarwanda kandi byitwa ko babaye bigaragaza ko hari icyo babura mu mutwe!
Nyabuneka nimusenge abanyarwanda bisubireho ejo batazahura n’icyo kibazo cy’umuvumo
w’ubugoryi abayisiraheli bahuye nacyo nabo bikazabaheza hanze cyangwa bagashirira ku
icumu!
Intambara ya Congo n’ingaruka yagize ku banyarwanda b’impunzi.
Intambara ya Congo "Igamije iki?
Ese abari kuyirwana ni bande?
Ese amahanga arayivugaho iki?
Impunzi ziri kuraswaho mumashyamba ya congo ziri gutabarizwa na nde?
Amaherezo y’iyo ntambara ni ayahe?
Twese twibaze ibyo bibazo kuko iyi ntambara ya Congo imaze igihe kirekire, guhera mu
mwaka w’1996 kugeza magingo aya, iyo ntambara ikaba ibera muri Congo kugira ngo
ibisambo byisahurire umutungo kamere wa congo ; ibyo bisambo bigizwe na ba
mpatsibihugu binyura ku Rwanda, bikabeshyako bigiye muri Congo guhiga abanzi b’u
Rwanda aribyo kurimbura impunzi yose y’umuhutu ibarizwa ku butaka bwa Congo! Izo
ntambara ziri mu gihugu cya Congo zimaze kuba urujijo kuko amasasu amaze kurambirana
kandi ntacyo ageraho! None se umuti uzakemura ibibazo by’umutekano mucye bituma
amasasu avuga, uzatangwa n’imbunda cyangwa se uzatangwa n’ibikorwa byiza bya
diplomatie? Iki kibazo ndakibaza abari kurwana iyo ntambara.
Impamvu ntanga iki kibazo ni iyi: Mu mwaka w’1995 abanyarwanda b’impunzi bari mu
nkambi zinyuranye ziri mu burasirazuba bwa Zaïre ariyo Congo muri iki gihe; izo nkambi
zikaba zari ziherereye muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru; ayo makambi akaba
yari menshi atandukanye, abanyarwanda bakaba bari maze umwaka bashinze izo nkambi
kuko bari bamaze guhunga igihugu cyabo mu mwaka w’1994. Abanyarwanda bari muri ayo
makambi batangiye kugira igitekerezo cyo gushaka uburyo basubira mu gihugu cyabo muri
uwo mwaka w’1995.
Mu rwego rwo kunoza umugambi wabo wo gutaha mu gihugu cyabo,
izo mpunzi z’abanyarwanda zashinze ishyaka rya politiki ryitwa RDR, bisobanura "Ihuriro
Nyarwanda Riharanira demokarasi" (Rassemblement Rwandais pour la Démocratie), RDR
ikaba yari ifite umugambi wo gutaha mu gihugu. Umuyobozi wa RDR mu gihe yashingwaga
yitwaga Nzabahimana François akaba yari avuye mu gihugu cy’u Bubiligi. Icyo gihe
ubuyobozi (structure) bwa RDR bwari bumeze neza kuburyo umunyarwanda wese w’impunzi
yishimiye iryo shyaka ndetse n’imisanzu itangwa ku bwinshi! Ariko ntibyateye kabiri, ya
ndwara y’ubuhubutsi no kurwanira kugabana inyama zinyamaswa muri guhiga kandi
mutarayigusha hasi, iba ifashe bamwe mu bayobozi ba RDR, n’uko amatiku aba aratangiye
ntiwarora !
Amatiku muri RDR yatangijwe ni uko bamwe mubagize ubuyobozi bwayo bavugaga ko
Nzabahimana wayoboraga RDR adakomoka mu karere kahozemo ingoma, bityo akaba
nta jambo yagombaga kugira cyangwa se ngo abe yakwemerwa nk’umuyobozi (Président)
w’ishyaka RDR. Mu gihe abandi barimo batikura, nibwo umwanzi yahise atunguranwa
atera inkambi zose kuko diplomatie ye yari yamaze kugera kure mu bihugu
by’ibihangange! Impunzi zimwe ziricwa imirambo yazo ijugunywa mu mazi, izindi zicyurwa
ku ngufu mu Rwanda, impunzi zasigaye zakwiriye imishwaro, izindi zigenda ziraswa
umugenda ntiwarora, ishyano riba riraguye !
Ntabwo byaciriye aho, kuko mu gihe zimwe mu mpunzi zahungiye mu mashyamba zakomeje
kwirwanaho kugira ngo zidashira, zikarwana zitazi iyo zigana, ni muri icyo gihe bamwe
mubazanye amatiku agatuma zihunga buriye indege n’imiryango yabo bigira mu Burayi,
abandi bajya muri Amerika cyane ko bari barahunganye byose birimo amafaranga
n’impapuro z’inzira (passports) mu gihe mu Rwanda abari bazi passport bari mbarwa !
Abantu bamwe bashoboraga kuba barabonye passport mu Rwanda mbere y’1994,
basabwaga kuzisubiza ubuyobozi bavuye mu mahanga iyo babaga batarakomokaga
mu karere kari gafite ubuyobozi niko itegeko ryari rimeze! Birumvikana ko ibi mvuga hari
bamwe bibabaza ariko ni uko bimeze amateka tugomba kuyavuga uko ari !
Burya amateka yisubiramo koko! Bimwe mubyo FPR ikora ikandamiza abanyarwanda hari
ibyo yagiye ikopera ku butegetsi yasimbuye byari bisanzwe bikorwa, ibindi ikaba
yarabyigishijwe n’abayikiniye diplomatie yo gufata igihugu aribo : Kanyarengwe Alexis,
Rizinde Theoneste, Bizimungu Pasteur, Biseruka n’abandi kuko abo bari bazi ubutegetsi
FPR yarwanyaga imbere n’inyuma kuko mbere yo kuyisanga bafatwaga nk’ibimana mu
buyobozi kandi bakaba bari bazi byose. Izo ngufu FPR yahawe n’abo bagabo ziyongereye
ku burambe bw’ubugome iza Amarere (inkotanyi) zisanganywe mu maraso yazo yo kwanga
umuhutu, zikamufata nkaho atari umuntu, ko ari ikigoryi, maze umuturage aba arahonyowe
bitavugwa ntawe umurenganura !
Ndagira ngo mbwire impunzi bene wacu ko batagomba gukomeza gushukwa babwirwa
ko bafite Ex-FAR zizabacyura mu Rwanda ; urugero natanga ni uko ubwo twari i Ting
Ting tutatsinzwe no kubura intwaro cyangwa abasilikare babishoboye; ahubwo twatsinzwe
no kutagira diplomatie kandi nanubu akaba ariko bimeze! Dore abagabo bazahamya ko
ibyo mvuze byerekeranye n’urugamba rwa Ting Ting ari ukuri kwambaye ubusa, abashobora
kuboneka muri aba ngiye kuvuga muri iki gihe bazasobanurire impunzi ukuri kw’icyatumye
dutsindwa kuko icyo gihe nibo bari batuyoboye i Ting Ting, dore amazina yabo :
Col Ntibiragabo, Col.Bivugabagabo, Col
Ndahimana, Col Renzaho, Col Bahufite, General Kabirigi, General Bizimungu, col
Gasarabwe (n’ubwo yaguye Brazza Ville), Major Mpiranyi, Major Nyampame, Major
Mudacumura, Major Mugaragu, Major Nyamuhimba, Major Kanyamibwa, hari aba
capitaines n’abandi ba Officiers ntashoboye kurondora hano ! Major Rwabukwisi we yari
mu kazi ko kuzana impunzi zari zarasigaye mu mashyamba ntiyari ahari ariko abandi bose
navuze bari Ting Ting. Impunzi zimenye ko hamwe n’aba basilikare bose bakomeye mvuze
twari dufite n’ibikoresho byinshi ariko turatsindwa kandi impamvu yatumye dutsindwa icyo
gihe iracyahari ni ukubura diplomatie nta kindi!
Tumaze gutsindwa Ting Ting, impunzi zaranyanyagiye ziricwa karahava, ziciwe za OPARA
BUKUNGU, BOUENDE, MBANDAKA, WENJI SEKERE, ariko impunzi zanyuze
BASANKUSU zerekeza CENTRE AFRIKA ntabwo zishwe cyane, muzabaze abarokotse
ubwicanyi bwabaye aho hose ukuntu impunzi zapfuye uko zingana! Nk’impunzi zari i
KISANGANI ziribuka ko abitwa abayobozi b’icyo gihe b’impunzi ukuntu babujije abasilikare
b’inkomere kurira indege ngo bahunge ahubwo abo bayobozi bakuriza imiryango yabo
kimwe n’abandi bantu bari bamaze guha abo bayobozi amadolari, iki akaba ari ikimenyetso
cy’uko abitwa abayobozi b’impunzi aribo bagiye bagira uruhare runini mukuziteza
umwanzi akazimarira ku icumu kubera kubura ubushishozi na diplomatie!
Birababaje cyane kubona abantu bagikomeje gupfa hejuru y’abantu bamwe na bamwe,
bafite ubujiji bwuzuye mu mitwe yabo birirwa baririmba ngo « ingoma ni iyabo, ngo ni
ibisigisigi bya Habyarimana, ngo ni ibisate by’ingoma yabo…», amagambo nkaya
arababaje mu gihe tugezemo kandi abantu bakomeje kwicwa! Biratangaje kumva abantu
bagicengeza mu mitwe y’abantu ngo turacyarwanira umubyeyi wacu Habyarimana,
akaba ariyo diplomatie bashyira imbere! Ese abo batekereza batyo ni ukuvuga ko
Habyarimana ariwe wenyine wabaye Intwari y’u Rwanda? Kuki bashaka kugoreka amateka
nkana ? Mbese abamubanjirije ntabwo bagomba kuvugwa? Ese babona izo mvugo zabo
atari ivangura riheza igice kinini cy’abanyarwanda bagorewe hamwe nabo kandi akaba
ariyo ntandaro yo gutsindwa urugamba no guha umwanzi ingufu ? Bene wacu turi
kumwe hano mu mashyamba mugomba gutekereza kuri ibi bibazo mukabibonera ibisubizo
naho ubundi turashira twese!
Ibitekerezo n’imvugo mbagejejeho haruguru bivugwa na bamwe mu bayobozi b’impunzi
ziri mu mashyamba bizakomeza gutuma impunzi zikomeza gupfa nk’udushwiriri kandi
bikomeze gutiza umwanzi umurindi. Impunzi zararorongotanye zigera Centrafrika na Congo
Brazza zicitse ku icumu ry’ubwicanyi bw’inkotanyi muri Zaïre ; izo mpunzi zimaze kugera
muri ibi bihugu navuze ntabwo zakiriwe neza nk’izari zimaze kugera Congo Brazza kimwe n'
izindi mpunzi zahise zihabwa (integuza) Ultimatum yo kuzicyura ku ngufu ; ku italiki ya 30
Kamena 1997 umukuru w’igihugu cya Congo Brazza wariho muri icyo gihe ariwe Pascal
Lisuba yatangajeko nta mpunzi y’umunyarwanda akeneye mu gihugu cye!
Muri icyo gihe Lisuba akimara gutangaza ibyo, muri Congo
Brazza hahise havuka intambara, impunzi z’abanyarwanda zari muri icyo gihugu zongera
kunyanyagira, impunzi z'inkwakuzi murizo zahungiye mu gihugu cya Gabon, izo mpunzi
z’abanyarwanda zikigera muri Gabon abayobozi b’icyo gihugu bazihambirije nabi, bazipakira
indege ; zimwe mu mpunzi zageze muri iyo ndege zagerageje kuyiyobya bahita
baziboha amaboko bazigeza i Kigali ziboshye. Izo mpunzi zose zagejejwe i Kigali ntawe
uzi irengero ryazo kuko zahise zinyerezwa, uwasobanura ibyazo ni Madame Ex-ministre
Nyiramasuhuko Pauline warikumwe nabo akaba afungiye Arusha muri Tanzaniya!
Izindi mpunzi zashoboye kurokoka muri Gabon zerekeje mu gihugu cya Cameroun na nubu
zikaba zikiri impunzi muri icyo gihugu. Impunzi zasigaye muri Congo Brazza zishoye mu
ntambara yo muri icyo gihugu nko kwiyahura kuko ntayandi mahitamo zari zifite ; impunzi
z’abanyarwanda zinjiye muri iyo ntambara zari zigizwe ahanini n’abasore bakiri bato,
barwanye kuruhande rwa Sassu Nguesso, bitewe ni uko uwo bafashaga urugamba yari
afite diplomatie nziza byatumye batsinda urwo rugamba, bituma babona agahenge
k’umutekano muri icyo gihugu. Intambara ya Congo Brazza ikaba ariyo yeretse impunzi
z’abanyarwanda ko gutsinda intambara y’amasasu bidasaba kuba ufite ibikoresho
byinshi n’abasilikare beza gusa, ko ahubwo mbere ya byose bisaba abayobozi bazi
gukora diplomatie nziza!
Ubwo impunzi z’abanyarwanda zari zimaze kurokoka intambara ya Congo Brazza, nibwo
muri Congo Kinshasa yari iyobowe na Laurent Désire Kabila havutse intambara mu kwezi
kwa Kanama 1998. Iyo ntambara yo muri Congo Kinshasa yatewe ni uko uwari umugaba
mukuru w’ingabo za Congo (Chef d’Etat Major de l’armée Congolaise) GEN.JAMES
KABAREBE wari umunyarwanda yari amaze gusezererwa na Kabila ku mwanya yari
yamuhaye ; aho kugira ngo Kabarebe asubire mu gihugu cye cy’u Rwanda ahubwo yashoje
intambara muri Congo, arwanya Kabila ! Aha akaba ariho mbaza amahanga nti, ese mu
gihe Kabarebe yashozaga intambara i Kinshasa hari impunzi z’abahutu yari agiye
kuharwanya ko ntazari zihari ?
Iki kibazo mbajije kirarushaho kwereka abanyarwanda bagowe ko intambara z’u Rwanda
muri Congo atari izo kurwanya abo bita abanzi b’u Rwanda ahubwo zigamije ikindi!
Kabarebe amaze gushoza intambara i Kinshasa, Laurent Désiré Kabila byaramuyobeye,
nibwo yanyarukiraga Congo Brazza, yabonanye n’abasore b’impunzi z’abahutu bari bahari,
abasaba ubufasha ndetse abasaba n’imbabazi bitewe n’impunzi bene wabo ndetse
n’abavandimwe babo b’abahutu kimwe n’imiryango yabo biciwe muri Congo Kinshasa
mu izina ry’intambara yari iyobowe na Laurent Désiré Kabila afashijwe n’inkotanyi.
Abasore b’impunzi z’abanyarwanda bari Congo Brazza, ntabwo bazuyaje, bahise baza
gutabara Laurent Désiré Kabila cyane ko bizeraga ko igihugu cya Congo kizabaha inzira yo
gutaha iwabo mu Rwanda mu buryo bwose bushoboka. Ku italiki ya 03 Ukwakira 1998
Laurent Désiré Kabila yakiriye abasore b’abanyarwanda bari bavuye muri Congo Brazza,
abakirira muri hoteli ya Nsele bayobowe na Major Mugaragu. Abo basore bemeye gusiga
imiryango yabo kandi bakaba bari bafite morale nyinshi kandi bari bayobowe n’abasilikare
bafite gahunda nziza na diplomatie imeze neza. Abari bayoboye abo basore bagiye kurwana
i Kinshasa kandi bari bafite diplomatie nziza ni nka : Madame MUKANTABANA Séraphine
(ubu ni ministre w’impunzi kwa Kagame), Dr.BIZIMUNGU Casmir, YASENTA n’abandi.
Umugambi w’abo banyepolitiki bari bayoboye abasore batabaye Kabila kwari ukugarura
amahoro mu gihugu cya Congo noneho bakabona uburyo bashaka inzira yo gucyura impunzi
z’abanyarwanda iwabo, imikorere y’abo banyepolitiki yagaragazaga ko ari intwari kuko batari
bafite amacakubiri kandi ukabona ibyemezo byose bafashe harimo ubushishozi!
Imikorere
y’abo
banyepolitiki bari bayoboye ingabo i Kinshasa ntiyakomeje kuba myiza kuko baje kuvangirwa
n’agatsiko karimo abiyise Ex-FAR bari baturutse mu gihugu cya Sudani iyobowe na
Bachir. Muri abo ba Ex-FAR harimo NTIBIRAGABA na RENZAHO, abo bombi bageze i
Kinshasa bazana ya ngeso yo kutemera diplomatie y’abasivili, bitewe no kurwanira
imyanya no gushaka kwikubira ibintu! Kubera ako kavuyo kari kazanywe n’abo ba Ex-FAR,
havutse ubwumvikane bucye mubayobozi ba politiki, ibyo bituma Dr BIZIMUNGU Casimir
yikuriramo ake karenge kugira ngo aticwa, ahungira muri Kenya kubw’amahirwe make
ahita afatirwa muri icyo gihugu yoherezwa Arusha muri TPIR. Madame MUKANTABANA
seraphine yahise afatwa n’intege nke, bikubitiyeho n’uko ari umudame ahita
ashakishwa n’ibyitso bya leta ya Paul Kagame, ataha mu Rwanda agirwa ministre wo
gucyura impunzi ; ibyo bikaba byerekana ko diplomatie ya Kagame yarushije imbaraga
abitwa abayobozi b’impunzi bahanganye nayo!
Ivuka ry’umutwe wa ALIR :
Abasivili bamaze kwegezwa kuruhande mu bayobozi ba politiki b’impunzi, NTIBIRAGABA
na RENZAHO bavuze ko ntawundi musivile bakeneye mu buyobozi; bavuga ko
igisilikare ari icyabo ko kandi na politiki aribo bazayikinira, nyamara birengagije ko ntacyo
biyiziye muri politiki, ko kuyikina bisaba abayifitiye umuhamagaro! Igikorwa cya mbere
NTIBIRAGABA na RENZAHO bakoze mu gukina politiki ni uko bahise bashinga umutwe
witwa ALIR (Armée de Libération du Rwanda). Impunzi z’abanyarwanda turi kumwe
biboneye ukuntu iri zina ry’ALIR ryandujwe ku isi yose bitewe ni uko abashinze uwo
mutwe bananiwe gukora diplomatie nyayo. Aba basilikare bashinze ALIR bamaze kwirukana
abanyepolitiki b’abasivili bazi gukina diplomatie bituma Kagame abarusha gukora diplomatie
kugeza ubwo umutwe w’ALIR washyizwe kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba! ALIR
yabyawe na Ex-FAR, mu ivuka ryayo yahise ihabwa segiteri 3 za gisilikare (3 secteurs de
combat) :
1.Segiteri ya mbere y’imirwano y’ALIR (secteur de combat OPS)yashyizwe muri Kasayi
y’iburasirazuba (Kasaï Oriental) ahitwa Mbujimayi, ikaba yari iyobowe na Major Mpiranyi,
(Comdt d’OPS).
2. Segiteri y’imirwano ya kabiri ya ALIR yashyizwe muri Katanga i Rubumbashi, yari
iyobowe na Major Jean Léo Mugaragu (comdt d’OPS).
3.
Segiteri ya gatatu y’ALIR yashyizwe muri Equateur, Bgadolite iyobowe na Major
Nyamuhimba (comdt d’OPS).
Umugaba mukuru w’ingabo w’iyo mitwe yose (Chef d’Etat Major Général) yari i Kinshasa
akaba yari NTIBIRAGABA. Kubera kutagira ubushobozi bwo gukora politiki na diplomatie,
ALIR yahawe akamo n’isi yose maze abo basilikare bayishinze ibintu byose
birabazambana. Ubu NTIBIRAGABA ari muri Sudani, akaba yagombye gusobanurira
impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicwa, ubuswa yagaragaje bwo gukora politiki
bikamunanira kandi yari abizi neza ko atabishoboye! NTIBIRAGABA yagombye gusobanurira
impunzi icyo yabuze kugira ngo atsinde intambara yo muri Congo kuko amafaranga
n’ibikoresho ntabwo aribyo yari abuze, ahubwo yagize ikibazo cy’ubuswa bwo gukora
politiki!
Ndakomeza gusaba Ex-FAR kwemera ko nta politiki na diplomatie bazi kuko nibakomeza
kubeshya impunzi ko babizi bararushaho kuzimarisha, niba Ex-FAR badahaye urubuga
abanyepolitiki ngo bayobore impunzi amaherezo bazabazwa ibyago impunzi zikomeje
guhura nabyo kubera ubuswa bw’abo muri politiki! Nasaba ababishoboye kuzegera
RENZAHO aho yibereye hariya Arusha, akazababwira neza ubuswa bagize muri politiki
bwatumye ibintu bibapfana. Aya makuru yose niyemeje kuyageza ku mpunzi zose kugira ngo
zihumuke zive mu bujiji kandi zishyire ubwenge ku gihe, zishake umuti w’icyo zigomba
gukora kugira ngo zibohore zishobore gushaka inzira nyayo yo kuzicyura mu gihugu
cyabo. Impunzi zose ziteze amakiriro ku bisigisigi bya Ex-FAR zisubize amerwe mu isaho
kuko politiki yananiye Ex-FAR kuva kera kandi imyumvire y’abayigize akaba ntaho yageza
abantu muri iki gihe isi igezemo.
Banyarwanda ni muhumuke, ntabwo ikibazo k’impunzi z’abanyarwanda kireba impunzi ziri
muri Congo gusa, impunzi z’abanyarwanda ziri ku isi yose kandi zibayeho nabi kuko nta
byangombwa zifite kandi inyinshi ntizifashwa ; nyabuneka nimwisuganye murebe uko
mwakwikiza umwanzi, mureke gucungira kubitekerezo by’intagondwa zigendera ku
magambo n’ibikorwa by’amacakubiri byo mu kinyejana cyashize! Impunzi zigomba
kuba maso zikirinda ibikorwa bya bamwe murizo birimo ubucuruzi n’izindi maguye zituma
batekereza nk’umwanzi. Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zigomba kumenya ko
nizikomeza kugendera kubitekerezo by’amacakubiri bituma zidashyira hamwe ibihugu
byazakiriye bizazinuba kuko zizaba zikomeje kugaragaza ko nta gahunda zifite yo gusubira
iwabo.
Ivuka rya FDLR :
Tugarutse ku kibazo cy’ubuswa muri politiki na diplomatie by’abantu bari bayoboye ALIR,
byagize ingaruka y’uko isi yose yakomeje guha uwo mutwe induru, bituma Général
Bizimungu yanga kujya muri ALIR yigumira muri UNITA yo muri ANGOLA yayoborwaga na
SAVIMBI. Urugamba rwa politiki rwakomeje kunanira ALIR kuburyo bukomeye, bitera
bamwe mubayigize kwiheba! Umusaza wabaye ministre w’ubuzima muri repubulika ya
mbere witwa Dr.Sixte Butera niwe wabonye ko abantu bo muri ALIR bageze ahantu habi
kandi ko icyo bazira ari uko babuze abayobozi b’abanyepolitiki b’abasivili bagomba
kubakinira politiki ndetse na diplomatie.
SIXTE BUTERA (ku ifoto) amaze kubona ko abantu
bagiye gushira kubera izina rya ALIR ryari rimaze gushyirwa kurutonde rw’ibyihebe
(terroristes), nibwo yakoze uko ashoboye ashakisha abanyepolitiki b’abasivili, ahindura izina
rya ALIR ayita FDLR (Force Démocratique pour la Libération du Rwanda) mu mwaka
w’2000. Sixte Butera akimara gushinga FDLR, umuyobozi wayo yahise aba IGNACE
MURWANASHYAKA (yari umusivili), umwungirije aba MUSONI Straton (umusivili),
umunyamabanga mukuru aba Calixte MBARUSHIMANA nawe w’umusivili, muri ubwo
buyobozi bwa FDLR hashyizwemo abandi bantu bakoreraga mu kwaha kw’abasilikare ba
Ex-FAR.
Ubuyobozi bushya bwa FDLR bumaze kujyaho, ntabwo abasilikare ba Ex-FAR banyuzwe,
bakomeje gushyira amananiza kuri Ignace Murwanashyaka kuko yari umusivili bituma
n’ibibazo by’ingutu byokumvikanisha mu mahanga ikibazo cya FDLR bidashoboka. Mu gihe
Ignace yarwanaga n’ibibazo byo kugaragaza isura nziza ya FDLR mu mahanga (diplomatie),
abasilikare bakomeye bagize FDLR b’aba Ex-FAR bakoraga ibitandukanye n’ibyo
Ignace abasaba gukora, ahubwo bakamutegeka gukora ibyo bo bifuza, bityo Ignace
ahinduka igikoresho cy’aba Ex-FAR! Ingaruka zavuye muri iyo mikorere yo kugirwa
igikoresho cya Ex-FAR ni uko Ignace Murwanashyaka n’abo bari bafatanyije ubuyobozi
muri FDLR bananiwe gusobanurira amahanga impamvu zo kubaho kwa FDLR mu gihe aba
Ex-FAR bari bifitiye indi migambi. Kubera Kagame Paul wari ufite abanyepolitiki b’abasivili
basobanukiwe byatumye bakoresha diplomatie ikomeye maze Igance Murwanashyaka
na Musoni batabwa muri yombi n’igihugu cy’Ubudage kugeza ubu bakaba bakiri mu
buroko mu gihe abiyita aba Ex-FAR bagikomeje amatwara yatumye bafunga Ignace yo
kwiyita ibisigisigi bya Habyarimana!
Ingaruka zo gusuzugura basivili ntizagarukiye aho kuko na Bwana Dr Sixte Butera
wageragezaga gushaka udufaranga two gufasha abayobozi ba FDLR, umwanzi Paul
Kagame yamwoherereje twa tuzi (uburozi) twa Dany Munyuza, bituma yitaba Imana ari mu
gihugu cy’u Bubiligi arozwe! Sixte Butera amaze gupfa n’aba Ignace Murwanashyaka
bamaze gufungwa, FDLR yabaye nk’icitse umutwe w’abanyepolitiki bakinaga
diplomatie, haba hasigaye abasilikare gusa batagira umusivili n’umwe w’umunyepolitiki uzwi
ugomba kubakinira diplomatie!
Mbere y’uko ALIR ifata izina rya FDLR twababwiye ibice bitatu by’amasegiteri y’intambara
yari ayigize, ayo masegiteri yagumyeho n’ubwo izina ryahindutse ariko abanyepolitiki
b’abasivili aribo Ignace, Musoni na Butera bamaze kuva mu nzira hasigaye abasilikare gusa
batagira umunyepolitiki ubakinira diplomatie, abasilikare ba FDLR bari muri za segiteri
twavuze bahuye n’uruva gusenya! Segiteri y’imirwano yari muri Equateur yaragoswe,
ingabo ziyigize zihungira mu gihugu cya Centrafrika, byabaye ngombwa ko Laurent Désiré
Kabila akajya kugirana ibiganiro (négocier) n’uwari President wa Centrafrika Ange Felix
Patase, Kabila yaciwe akayo k’amafaranga agura Blinde ya gisilikare kugirango
bashobore kurekuza abasilikare ba FDLR bari barafatiwe muri Centrafrique, nibwo na
Gen.Mudacumura yabashije kuva muri Centrafrika aho yakoraga akazi kubuzamu
yihishe ! Ingabo za FDLR zavuye centrafrique zoherejwe i Lubumbashi muri Prison
central yitwa Kansapa.
Mbere y’uko FDLR ishingwa, mubasilikare ba Ex- FAR bari bakomeye, nta mwanya
ukomeye Mudacumura yari afite, yabonye umwanya ukomeye guhera mu mwaka w’2000
ubwo bamwoherezaga i Pweto kuyobora icyo bari barise EMTAC (Etat Major Tactique).
Imirwano yarakomeye icyo gihe muri Congo, abasore b’impunzi barangajwe imbere
n’abasilikare ba Ex-FAR barwanye intambara idasobanutse kugeza ubwo barenze za Pepa,
Kalemi bakomeza berekeza muri Kivu, icyo gihe Diplomatie y’umwanzi (Kagame) yari
ikomeye cyane biba ngombwa ko habaho guhagarika intambara, kuko umwanzi
yarasumbirijwe bikomeye, basaba ko haba ihagarikwa ry’imirwano (cessé-le feu).
Muri uko guhagarika imirwano hasabwe ko ingabo za Zimbabwe zisubira inyuma ndetse
n’iz’abanyarwanda (Inkotanyi) zigasubira inyuma zikarenga umupaka zigaharagara mu
Rwanda; nk’uko ayo masezerano yabivugaga, basabye ko ingabo z’abahutu bafashaga
Kabila urugamba (twebwe) zijyanwa mu kigo cya gisilikare zikamburwa intwaro naho
ingabo za Congo zigasubira inyumaho ibilometero 300 ; Ibyo byose byakozwe uko
byifuzwaga kuko Perezida Mzee Laurent Désiré Kabila utarashoboraga kubyemera yari
amaze kwicwa!
Muri uko gushyirwa mu kigo cya gisilikare, ingabo z’abahutu twarakubititse, turatotezwa,
ubwo twari mu kigo cy’i Kamina. Umugaba mukuru w’ingabo zacu ariwe Ntibiragabo yari
yirutse kera yigendeye, Renzaho bahita bamuta muri yombi, dusigarana Mudacumura
na Mugaragu ! Abo bakuru b’ingabo bombi twari dusigaranye bahoraga bihishe aho i
Kamina, naho uwari wigize umuvugizi wacu twitaga Ndanda bahise bamwicikira muri icyo
kigo! Bitewe ni uko twari dusigaye turi ingabo zitagira umutware tumeze nk’impehe,
twiyemeje gutoroka ikigo cya gisilikare cy’i Kamina, tunyura mu masasu menshi cyane
n’amabombe tuyobowe na Mudacumura na Mugaragu kuko nibo bakuru twari dusigaranye,
twahunze twerekeza aho bita KITANDA tugana mu burasirazuba bwa Congo, aho General
RWARAKABIJE yarafite ingabo.
Tukimara kugera mu bwatsi bwa Rwarakabije
twasanze ameze nk’Ikimana, twe twari tuvuye mu ruhande rwa leta ya Congo tukimara
kumugeraho ntabwo twakiriwe neza, aho kwishimira ko abonye andi maboko ahubwo
havutse andi makimbirane, Rwarakabije yatangiye kuduserereza adufata nk’abantu bataye
urugamba (déserteur), twatangajwe ni uko Rwarakabije yirengagije ko ibikoresho bari
bafite aritwe twabibahaga turi mu ngabo za leta ya Congo, ndetse n’amafaranga
yatungaga ba Rwarakabije bayohererezwaga n’abakuru bacu turi mu ngabo za Congo , ibyo
byose Rwarakabije yarabyirengagije! Intambara y’abacengezi mwumva Rwarakabije
yayoboye yarwanywe n’abantu bamwe basigaye mu misozi ya Congo igihe inkambi
zasenywaga mu 1996 kimwe n’abandi bahagamye mu makoro ya Kibumba na Mugunga
ndetse na Sake igihe impunzi zahungaga, abo bose nibo Rwarakabije yakoranyije arwana
intambara ya gicengezi hiyongereyeho abandi bari barahungiye mu Rwanda babaga mu
birunga! Abo bose nibo bisuganyije barema umutwe w’abacengezi ! Bitewe ni uko
Rwarakabije atari afite umurongo wa diplomatie mu kurwana iyo ntambara ya
gicengezi nicyo cyatumye atsindwa !
Iyo Rwarakabije agira umurongo wa diplomatie nibura yari kugira segiteri imwe yicaramo
agatangariza amahanga ko yayifashe! Kubera kubura umurongo wa politiki na diplomatie
ahubwo bagakora ibikorwa byo kurasa gusa byatumye abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi
inkotanyi zibatikiza, zibicira kubamara kandi bucece amahanga atabizi! Ikindi kibazo
cyatumye intambara y’abacengezi itagira icyo igeraho ni uko Rwarakabije, Ninja na
Ngendahimana bari bayiyoboye bariye ruswa y’amafaranga bayobya ingabo bari
bayoboye bitahira mu Rwanda, naho Byiringiro Victor bari bafatanyije urwo rugamba
ntabwo yashoboye kubakurikira kuko batamuhaye kuri ayo mafaranga bahawe! Impamvu ba
Rwarakabije banze guha Byiringiro kuri ayo mafaranga bahawe ni uko batamwemeraga
nk’umusilikare kuko bazi ko n’ubundi yagiye mugisirikari kubera ikimenyane; Byiringiro
bamuvanye muri Electrogaz aho yamanikaga z’ampule z’amatara, akaba atarigeze akora
igisilikare nyacyo, bamufataga nk’umusivili!
Igikomeje kugaragara ni uko impunzi ziyobowe n’umusilikare Byiringiro wifata
nk’umusivile kandi akazumvisha ko azi politiki mubyukuri atarigeze ayikora na rimwe,
ako akaba ariko kaga impunzi zakomeje guhura nako kuva muntangiriro! Impunzi
zikaba zikomeje kugorwa niba zitegereje ko diplomatie izazicyura izakinwa na Byiringiro utazi
iyo byerekera; ntabwo impunzi zabuze abasilikare b’umwuga bazirwanirira, nta nubwo
zabuze ibikoresho, ikibazo gikomeye nkomeza kuvuga impunzi dukomeje kugira ni
uko ntabanyepolitiki b’umwuga dufite bagomba gukora urugamba rwa diplomatie!
Kuba KABAREBE atinyuka akavuga ko FDLR igeze mu Rwanda nta saha yamaramo, si uko
aziko batazi kurwana ahubwo ni uko azi ko bafite ikibazo gikomeye cyo kurwana
urugamba rwa politiki na diplomatie! Aho kugira ngo FDLR imarishe impunzi niyemere ko
ifite ikibazo, ntawe uzayiseka kuko ntawe ushobora byose. Ex FAR nireke kubeshya abantu
kuko aho isi igeze iterambere ryabaye ryinshi; kubura diplomatie nibyo byatumye
Rwarakabije asanga Paul Kagame kandi ariwe ugiye kutumara! Ba Nyarwanda, ni muve ku
giti dore umuntu ! U Rwanda ni urwa bose, ntabwo ari ur’ubwoko bumwe cyangwa
amaperefegitura abiri gusa! u Rwanda ni urwacu twese! Mpunzi aho muri hose,
nimubona umuntu ubazanyemo ibitekerezo by’uturere n’ubwoko muzamenye ko
akorera umwanzi wanyu kuko iyo niyo ntwaro arwanisha! Nimwishyire hamwe
mukoreshe impano zanyu kuko u Rwanda ni urw’abanyarwanda bose!
Kugira ngo abantu batsinde urugamba rwo
kubohoza igihugu ni uko bagomba kubahana, bakagira amategeko abagenga kandi
umukuru akumvirwa, niba bitagenze gutyo mwitegure kuzamara imyaka irenze iyo
abayisilaheli bamaze mubuhungiro! Impunzi zimenye ko abarwana izi ntambara badakora
ibyo basabwa, bityo akaba ariyo mpamvu badashobora kuyitsinda ahubwo impunzi akaba
arizo zizahashirira! Abayoboye impunzi nabo bagomba kumenya ko badashobora
gutsinda urugamba igihe cyose bahemukira abo bari kumwe kurugerero. Rwarakabije
n’agatsiko ke biyeguriye umwanzi Paul Kagame, Iyamuremye Byiringiro Victory na
Mudacumura ubu nibo bayoboye FDLR, bitand
ukanyije n’uruhande rwa leta ya Congo-Kinshasa ahubwo bafata gahunda yo guhangana
n’amahanga ; ese uko guhangana n’amahanga babona ari diplomatie izatuma dutsinda
cyangwa izatuma impunzi dushira?
Ndizera ko amakosa yakozwe kuva kera navuze muri iyi nyandiko yatumye abanyepolitiki
bashyirwa kuruhande maze abasilikare bakiyemeza gukora politiki na diplomatie atari
umwuga wabo, abayobozi ba FDLR dufite muri iki gihe bazayazirikana bakayirinda
kugira ngo batagwa mu mutego ababanjirije baguyemo, niba biyemeje gukora ayo
makosa bamenye ko bazabazwa ibyago impunzi zikomeje kugira muri uko kwinangira
kwabo !
Dukurikije aho isi igeze muri iki gihe, tukabona ko muri FDLR hakomeje kugaragara ibikorwa
n’imikorere igaragaza ko iyobowe n’aba Ex-FAR ntabwo ibyo kubohoza igihugu no gucyura
impunzi bazabishobora, hakenewe abantu bashya bafite imyumvire mishya kandi
b’abasivili bagomba kuyobora diplomatie igomba gucyura abanyarwanda kuko kurasa
gusa ubwabyo ntacyo byagezeho! Ntabwo FDLR ishobora kuyoborwa n’abantu barega
agatuza ngo bazagire aho bagera muri iki gihe ! Nakwibutsa aba FDLR ko ingabo z’uwahoze
ari perezida wa Uganda ID AMINI DADA zatokombereye muri Zaïre nk’ibimonyo ahitwa
TingTing, zikazima burundu bitewe no kubura diplomatie, ntabwo ibyo nabyifuriza FDLR
ndimo ariko nidukomeza kubura abanyepolitiki bahamye natwe amaherezo yacu ashobora
kuzaba nk’ay’izo ngabo za ID Amini !
Mu myaka 21 tumaze dukukuza si uko twabuze intege zidusibiza iwacu ahubwo kuba
bitagenda ni uko hari icyo tubuze muri diplomatie, nitubyemere tunywe uwo muti
dushake mu banyarwanda babishoboye bakore ako kazi ka diplomatie aho kuzima burundu!
Niba FDLR idahinduye imikorere nasaba impunzi z’u Rwanda kuyibagirwa
zigatekereza ubundi buryo zizataha kuko kuva kera FDLR yananiwe n’ikintu kitwa
diplomatie! Kurwana nta diplomatie ni nko kuvuga ko uzabohoza igihugu ukoresheje abantu
basakuza gusa! Ntabwo FDLR ishobora gukora urugamba rumeze nko kwiyahura, cyangwa
kubona aho ukinga umusaya, ni ngombwa ko hakorwa urugamba ruyobowe na diplomatie
nyayo!
IMANA IBANE NAMWE MPUNZI Z’ABANYARWANDA (Biracyaza)
Ngayaberuye Assiel
Masisi Kivu- Nord.
Umusomyi wa veritasinfo